N’ubwo waba ubyirengagiza ariko si ubwambere wumvishe abantu badahuza kuri uyu mugabo,benshi bemeza ko ariwe ntwari idasanzwe,ndetse abandi bakavuga ko ariwe nshuti ya nyayo
ese nawe nawe niko ubyumva?
Tutaravuga byinshi uyu mugabo ntawundi ni Yesu wa Inazareti hazwi nko muri Israel wavuzweho amateka adasanzwe asangwa mubitabo bitandukanye nka Bible,Quran n’ibindi gusa bamwe mubayoboke baya madini ntibamuvugaho rumwe kuko bamwe bavuga ko ari umwana w’Imana.Abandi bati ni intumwa kuko I.mana ntibyara ibi bigakurura kutumvikana.
Ese wowe ubihamya ute?
Nyuma yo gushaka kumenya byimbitse ibimwerekeyeho bamwe mubo twagiye tuganira hari abavuga ko ahubwo yaba ataranabayeho,akaba ari amayeri yakoreshejwe na bamwe mubanyabwenge bo hambere mu buryo bwo kugirango bayobore isi nta mananiza.Kuko bible yerekana ko yabambwe avuye mu ijuru kugirango ibyaha byose bibabarirwe,bati nonese kuki tuzahanwa kandi yesu yarabikemuye?
Abandi bati ko Imana ivuga bikaba yategeka bigakomera kuki itakoresheje umunwa yayo ngo ikangare satani itarinze kubabaza umwana wayo?Bati ubundi se ko iyo hagarazwa inkuru ivuga ibyo mu ijuru kuki iza ifite ishusho y’abazungu? bavuga iby’ikuzimu bakerekana ishusho yabirabura?
Abandi bati ubundi uwo satani kuki Imana yemeye ko aza ku isi none tukaba ngo tuzahanwa ku bwibyo adukoresha twe twamushoboza iki no muijuru yarabananiye?Ubundi se ikuzimu habaho? Niba habaho haremwe nande?hari aho kuzakoresha iki? N’ibindi bibazo byinshi bitavugwaho rumwe muzagenda mukurikira hano munkuru turimo kubategurira
ubaye ufite igitekerezo ushaka kubaza cg usobanukiwe neza ibyerekeye bible watwandikira tukazakorana mubiganiro byacu bigiye kujya bitambuka kuri youtube
kora subscribe Kuri afro5 tv ubundi tubane mubiganiro byose biteye amatsiko