Mubyukuri abantu benshi banyura mu bibazo bikomeye mu buzima bwabo bitewe nimiryango baba baravukiyemo,uretse imbaraga z’Imana nizo zibifashiriza mu mibereho yabo yaburi munsi.
Uyu mugabo witwa Emmanuel mu marira menshi yavuze ko adashobora gukora ikosa ryo kugira umukobwa yakwambika impeta mugihe cyose mama we yaba akiriho kuko ntiyakwibagirwa uko yamubayeho mu bitaro ubwo yari yegereje urupfu.
Avuga ko ibi byose byatangiye ubwo papa we yapfiraga mu mpanuka maze agasigarana na mama we wenyine wo kumwitaho,kandi ngo ntacyo atakoze muri ubu buzima bugoye ati” naje kurwara bikomeye kugeza mvuye no mu ishuri tubana muri ubwo burwayi kugeza nkize”akomeza agira ati’‘nyuma gato mama nawe yaje kurwara kugeza bibaye ngombwa ko bamuca intoki.
Emmanuel avuga ko nawe agomba kumwitaho mu burwayi bwe kugeza ashizemo umwuka ngo kuko abona icyizere cyo gukira cyo ntacyo.Inshuti ze yita mbi zamugiriye inama yo kwica nyina kugirango abohoke maze akore umuryango we atangire ubuzima bushya,ngo kuko ntiyazabasha kumwitaho mugihe yaba yarongoye.