Nta gishimisha nko kuganira n’umuntu muhuriye kuri internet ibi bitwara umwanya muto mu bitekerezo ariko ntabwo byoroshye kuburyo wahita uhuza n’umuntu nkuko ubishaka,gusa nanone biraryoha kuganira n’umuntu muhuye bwa mbere iyo ubona akwitayeho.Ibi bisaba kuba usobanukiwe uburyo wakoresha kugirango umwemeze bikoroheye kuko birashoboka n’ubwo bidahira bose niyo mpamvu nka afro5 turi hano,soma neza witonze iyi nkuru iragufasha.
UBURYO BWA 1
Nuramuka utangiye kuganira numukobwa kuri facebook ntuzibagirwe gukoresha yamagambo meza cyane cyane nko kumusuhuza nubwo buri muntu agira amagambo yihariye ariko hari asanzwe wenda urugero uti”uraho muziranenge,mukobwa mwiza wiriwe ute? Nandi menshi mbega ari butume uwo mukobwa abona ko wishimye kuba ari online.
UBURYO BWA 2
Mugihe watangiye kuganira nawe gerageza gushaka amagambo ashekeje wakoresha naramuka wenda avuze ati” nawe urasetsa cg hhh,hehe jya umenya ko umutima we wakwishimiye mbega adafite ipfunwe kuba murimo kuganira jya umenya ko yatangiye kwirekura.
UBURYO BWA 3
Ntuzigere wibagirwa gukoresha emoji mugihe murimo kuganira urabizi ko hari ubwoko bwinshi bw’izi emoji bitewe nicyo ushaka kumubwira abakobwa benshi barazikunda bitewe n’isura biba bifite akenshi biba bishimishije bigatuma bishimira kuzireba.
UBURYO BWA 4
Shaka izina ridasanzwe uzajya umwita mugihe murimo kuganira kuko ibi biba bikenewe kumbuga nkoranya mbaga nka facebook nizindi.
UBURYO BWA 5
Jya ugerageza kumushimira no kumwereka ko ibyo agenda akora byose ari byiza bizatuma agukunda kurushaho.Ikosa abantu bakora iyo uganiriye n’umukobwa uyu munsi ejo iyo uganiriye nundi uhita wumva ko ameze nkawawundi ejo mwavuganye kandi sibyo jya ugerageza kumwereka ko adasanzwe