Si ubwambere wumvishe iri jambo rijyanye no gukora imibonano mpuza bitsina uretse ko buri umwe wese abyumva bitandukanye n’undi bitewe n’icyiciro arimo,gusa ibi byose ntibikuraho Uburyohe bw’imibonano ku mpande zombi nubwo bidahira bose.
Nubwo umugabo akenshi ariwe usabwa kuryoshya ubusabane ariko impamvu nyinshi ziri ku mugore bitewe nuko ameze mbere yo kujya mu gikorwa.
Iyo agiye kurangiza yumva ibimeze nk’ubushagarira umubiri wose bimwirukanse, bamwe bagira urusaku rudasanzwe abandi bagashinga inzara abo baryamanye abandi ugasanga barashinga inzara kuri matera baryamyeho.
Iyo abakora imibonano barangije barangwa n’ibimenyetso byinshi ,nko kugira icyaka cg kugwa agacuho umugore we kubera akanyamuneza bishobora gutuma agwa agacuho agasinzira kandi yishimye.
Abagore bamwe bo usanga kurangiza babyumva mu nzozi bityo bakabishinja abagabo babo nyamara burya kutarangiza k’umugore buri gihe ntibituruka kumugabo gusa.
Kumara amasaha menshi wicaye
Kumara masaha menshi wicaye, cyane cyane abakora akazi ko kwakira abandi bituma imitsi n’imikaya y’ikibuno no mu matako ibabara ibi bigatuma mu gihe cyo gukora imibonano bigorana kurangiza kuko imikaya yakabigufashijemo irananiwe.
Niba ukora akazi gatuma wicara umwanya munini ni byiza kunyuzamo ukajya unanura amatako n’ikibuno, ugendagenda, unyunya amabuno ndetse unigorora.
kwambara inkweto ndende
Ushobora gucyeka ko ibi ntaho bihuriye nyamara kwambara inkweto ndende igihe kinini bituma nanone imikaya y’ibibero n’amatako ikomera cyane ndetse n’ibice byo ku gitsina bigakomera kubera kwa kugenda umeze nk’uwigengesereye
Ibi kubikosora bisaba kugabanya umwanya umara wambaye inkweto ndende cyangwa se ukanazivaho burundu
Kutanywa amazi ahagije
Kugirango ubashe kurangiza biragusaba ko umubiri wawe uba ufitemo amazi ahagije kuko bituma inyama zo mu gitsina imbere zibasha kunyerera neza kandi nibyo byongera bwa buryohe butuma urangiza.
Kunywa inzoga nyinshi zikaze
Kunywa inzoga zikaze, cyangwa kunywa nyinshi bituma umubiri utakaza amazi nuko imikaya yawe igasa n’iyuma. Niyo mpamvu mu gihe wanyoye inzoga usabwa kunywa amazi ahagije arenze ayo usanzwe unywa iyo utazinyoye.
Kunywa imiti
Muri rusange imwe mu miti igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro nibyo biza ku isonga mu miti itera abagore kutarangiza. Ikindi ni ukugira umusemburo wa prolactin mwinshi uyu ukaba umusemburo utuma umugore umaze kubyara agira amashereka ahagije. Indi miti ni imiti yo mu bwoko bwa antihistamines ikaba imiti ikoreshwa mu kuvura ubwivumbure bw’umubiri.
Umugabo ntagufasha ngo urangize
Aha niho uruhare rw’umugabo mu kutarangiza k’umugore rugaragarira. Iyo umugabo ataramenya izingiro ry’uburyohe ku mugore we mu gihe cy’imibonano bizagorana ko umugore arangiza.
Kandi buri mugore ateye ukwe. Hari urangiza arikunyazwa, hari urangiza umugabo ashyizemo imbere akabikora buhoro buhoro, hari urangiza ari uko umugabo abikoze vuba vuba, mbese muri macye umugabo asabwa gufatanya n’umugore we kumenya ahatuma arangiza neza.
Kubikora bucece
Ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bugaragaza ko abagore bakora imibonano bacecetse bibagora kurangiza ugereranyije n’abagore babikora bavuga utugambo two kuryoshya icyo gikorwa.
Si ngombwa gusakuza ahubwo kuvuga amagambo aryoheye amatwi ndetse unashimira ibyo uri gukorerwa bituma umubiri wawe ufatanyiriza hamwe kumva uburyohe nuko kurangiza bikoroha.
Kudategurwa bihagije
Ese mbere yo kubikora umugabo yaguteguye umwanya ungana ute? Ese koko ubikoze ubishaka cyangwa urabikoreshejwe ndetse unameze nk’ufashwe ku ngufu?
Bamwe bariyambura bagahita batangira igikorwa ibi bigatuma umugabo yirangiriza umugore ataranatangira.
Abandi nabo ugasanga abikoze byo kubura uko agira kuko umugabo batabanye neza nyamara nanone kubikora akumva atabona uko abihakana.Umwanya umara witegura, uburyo utegurwamo (nawe ubigiramo uruhare) bituma winjira mu gikorwa ubushake ari bwinshi bityo kurangiza bigashoboka
.Kubikora ushaka kunyara
Niba ukoze imibonano washakaga kunyara ukazifunga bizagabanya kuryoherwa kuko mu mutwe hazaba harimo yuko niwirekura inkari ziri bugucike. Kuvanga igikorwa no gutekereza kutisobera bituma utumva uburyohe.
Mbere yo kwinjira mu gikorwa banza wiherere usobe, ujye mu gikorwa umubiri witeguye kandi ubohotse
Rero ni byiza gukosora byose nawe ukaba nk’abandi ukarushaho kwishimira ibyiza bizanwa no kurangiza.