Muri iyi minsi inzara iravuza ubuhuha mu bice byinshi bitandukanye by’isi aho benshi bagaragaza ko iki kibazo cyaba gituruka kuntambara ya Russia na Ukraine,gusa akenshi usanga umugabane w’africa ariwo uvugwamo ibi bibazo cyane,kugeza naho bamwe basiga ibihugu byabo bajya gushaka amaramuko ku mugabane w’uburayi nubwo benshi batagerayo bitewe no guca munzira zigoye.
Inkuru ibabaje ni iy’umuntu wiyahuye mu mujyi wa Accra ho muri Ghana ku munsi wejo hashije aho umurambo we n’umuhungu we wasanzwe mu nzu itaruzura yari ikirimo kubakwa.Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere n’abafundi bari babyukiye mu kazi aho bagerageje gutabaza ababishinzwe.
Abatuye aho hafi bavuga ko uyu mugore batamuzi ari ubwa mbere bari bamubonye gusa ngo bari baraye bamubonye hafi aho kumugoroba yicaye ku nzira n’umwana we barimo gusaba ariko abantu ntibagire icyo babaha bigaragara ko yaba ariyo mpamvu yo kwiheba ikaba yateje ibi byose.