Inkuru ibabaje ni iy’umugore wananiwe kwihanganira imico y’umugabo we bityo afata umwanzuro wo kurangiza ubuzima bwe cg se kumusezerera kuri iyi si ya Rurema,akoresheje kumumenaho amavuta ashyushye ariko Imana ikinga ukuboko.
Sombrelo w’imyaka 40 y’amavuko nyuma yo gukora aya marorerwa ayakoreye umugabo we witwa Netsiwe w’imyaka 38 nawe yahise afata umwanzuro wo kunywa uburozi ngo nawe yiyahure.
Ikinyamakuru cyo muri Zimbabwe dukesha iyi nkuru cyavuze ko uyu mugore mubyukuri atari yarigeze afatira uyu mugabo mu cyaha,ahubwo ari ukumva amabwire y’abantu bamubwiraga ko umugabo we afite inshoreke.Bityo yafashe umwanzuro wo kumubaza ariko ntibyagenze neza,kuko ubwo umugabo yabazwaga niba ibyo bamuvugaho aribyo yagerageje guceceka bituma umugore arakara,afata umwanzuro wo guteka amavuta bucece.
Ntibyatinze rero mukanya gato umugore yazanye isafuriya y’amavuta arimo gutogota ahita ayamena mu maso no mu gituza umugabo aba avugije induru atabaza umugore yahise agira ubwoba aba yikojeje mu cyumba afata umuti w’uburozi wari uhari no munda ngo dumburi.
Nyuma yo kumva induru abaturanyi baje gutabara bahita babatwara kwa muganga ariko umugore yaje kwitaba IMANA.