Kshama Bindu ni umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko yanditse amateka kuko niwe mukobwa wambere wiyambitse impeta mu hugu cy’ubuhindi.
Mumyambaro ye itangaje ameze nk’abandi bageni basanzwe ariko niwe ubwe wiyambitse impeta kuko nta mugabo n’umwe bari kumwe cg undi mugore wenda nubwo baba bahuje igitsina
Avugana na aljazeera yagize ati’‘sinzi impamvu abantu bigira nkaho nakoze icyaha kandi njye ndumva ntuje mu mutima wanjye
yavuze ko iki gitekerezo yakigize ubwo yaramaze kureba ikiganiro cyitwa netflix show ubwo hacagaho ikiganiro cy’umukobwa witwa Anne kivuga ku mateka yo kwisanga mu buzima bwa gipfubyi ariko ibi byose akabasha kubicamo.
Kuva ubwo Bindu nwe yiyumvishemo ko ashobora kuba umugeni,ariko utari umugore bityo byaje kurangira yiyambitse impeta.guhera icyo gihe yatangiye kugaragara nk’udasanzwe mu maso y’abamurebaga ubona ko batabyishimiye,cyane cyane nka iyo yabaga asohotse agiye guhaha mu burengerazuba bw’ubuhindi muntara ya Gujarat.Ariko ibi byose ntacyo byigeze bimutwara yavuze ko umunsi yiyambikaga impeta ariwo munsi atazibagirwa,ngo akimara kubikora yirebye mu ndererwamo abona ari umuntu udasanzwe mu buhindi hose kuko yumvaga yihagije.
Inshuti ze na bamwe mubo mu muryango we baje muri ubu bukwe bw’agatangaza cyane ko we avuga ko abyishimiye kuko akimara kureba kiriya kiganiro ngo yahise ajya kuri google ngo arebe ko ntawundi wabikoze asanga ntawe,afata umwanzuro wo kuba umukobwa wa mbere ugiye kubikora mu gihugu cyose cy’ubuhindi,n’ubwo bamwe bacyetse ko yaba afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.Uretse ko abahanga bavura uburwayi bwo mu mutwe bavuga ko ibi bishobora kubaho mugihe umugore yaba atarigeze ahirwa murukundo bityo ibi akaba yabikora murwego rwo kwiyumvisha ko atari wenyine mbega akabyakira bikamufasha kubaho yishimye.