Nshimiyimana clement abenshi bazi kuri Clement Kenz0 ni umusore w’umunyarwanda ukiri muto ariko ubu urimo kubarizwa mu gihugu cya Zambia.abenshi bamuzi mugutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi na gutunganya amafoto ibyo bamwe bita photo shoot.
Ubwo afro5.com yaganiraga n’uyu musore yatubwiye ko impano yo gukora amashusho y’indirimbo no gutunganya amafoto yatangiye kuyibonamo akiri muto ubwo yari ageze muwa 4 w’amashuri abanza,yagize ati” natangiye kujya mpfata amafoto abana twari duturanye,nyuma yaho naje gukomeza amashuri yisumbuye,ari naho nasabye ababyeyi ko bangurira ibikoresho byisumbuyeho kubyo nari mpfite.
Ndashimira cyane ababyeyi banjye bitewe n’uko bumvishe ibitekerezo byanjye bakaba batarapfukukiranye impano yanjye bakangurira ibikoresho n’ubwo bitari byoroshye bitewe nigihe twari turimo byasabye ko bagurisha ibikoresho byo munzu harimo n’intebe twicaragaho kugirango babone amafaranga yo kubigura.
Nyuma yaho ngeze muwakane w’amashuri yisumbuye nibwo igihe noneho cyari kigeze cyo gutangira kubyaza impano yange umusaruro aho nabashije kujya mbona ibiraka bimwe na bimwe byo gukora ama amashusho yindirimbo na film by’abantu batandukanye.Ubwo ibintu byabaye nkibihinduye isura mu mwaka wa 2020 aho naje kubengukwa na inzu imwe itunganya umuziki na mashusho ( audio production & video production) yo mugihugu cya Zambia arinaho mbarizwa ubu.
Amwe mu mashusho yafashwe na Clement Kenzo
Nkaba nshimira by’umwihariko Akram Hadji wamfashije nawe muri uru rugendo rwanjye rwangejeje muri Zambia uretse ko ntatindanye niyo company itunganya umuziki n’amashusho kuko nyuma yamezi 7 nahise ntangira kwikorera nshinga company itunganya amashusho(video production) ariyo A Beng Beng films production.
KANDA KURI IYI VIDEO UKORE SUBSCRIBE KURI AFRO5 TV