Muri Uganda umugore yarekanye n’uwo bakundanaga kandi bari bageze igihe cyo gushakana yategetswe gutanga impoza marira ngo kubera umuhangayiko udasanze yamuteye.
Leta ya Kanungu ho muri Uganda yavuze ko Richard Tumwine yari yarishyuriye amashuri uyu mukobwa witwa Fortunate Kyarikunda amashilingi angana na miliyoni 10 ubwo mumanyarwanda ari muri miliyoni 3 yigaga ibijyanye n’amategeko muri kaminuza none yategetswe kuyishyura hiyongereyeho nimpozamarira ndetse nay’urubanza.
Umucamanza Asanasio Mukobi aca yavuze ko urubanza kuba uyuy mukobwa Kyarikunda yarahagaritse urukundo nyuma y’imyaka ine, yarenze kubyo yemereye Tumwine. Yavuze kandi ko uyu mukobwa atigeze abanza kubitekerezaho ahubwo ni ubusambo.
Uregwa we yiregura avuga ko ababyeyi be aribo bamubujije gushakana n’umugabo ukuze,ariko ashinjwa kuba yarariye amafaranga y’umurengera.Bati”kuki ubibonye ari uko urangije amashuri ko utabibonye mbere kandi iwanyu bari bazi ko urimo kwishyurirwa ko batakubujije kuyafata mbere.
Gusa ntibiramenyekana niba Kyarikunda azajurira kuko hari nabatishimiye imikirize y’uru rubanza bavuga ko kwiyemeza kwubakana bitandukanye n’ubukwe bati”ibi nta mategeko abihana.
Hagati aho Sheila Kawamara, wo mw‘ishyirahamwe rirengera uburenganzira bw’abagore, ED EASSI, yavuze ko rimwe na rimwe hari ibintu bikorwa bisa nko guhohotera, aho umugabo aha amafaranga umugore abanje kumubwira ko kugirango ayamuhe ari uko amwemerera ko bazubakana urugo.
kanda kuri iyi video ukore subscribe kuri afro5 tv