Dore urugendo rw’umuhanzi SAVIO ukoresha izina SAVIO AKA MAJOR mu muziki ni umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa guitar wibanda k’umuziki w’inyunvankumve(live)

Muri 2017 nibwo yihuje na bagenzi be b’abacuranzi Imusanzebakora itsinda ry’umuziki wa live baryita ORCHESTRE AMANI 2018 bashyize hanze indirimbo yambere yitwa ukutamenya abandi bita NARAMUKUNDAGA , yakunzwe nabenshi ahoyacaga mu biganiro bitnadukanye ku ma radio benshi baketseko ariyo hambere! Bitewe nuko icurangitse nyuma yaho bakomeje urugendo rwa muzika ariko gukora byabasabye kwegera studio bakoreramo Irubavu.

Baje gukora indirimbo zitandukanye zirimo nka”IBUYE RY’AGACIRO,NDAGUKUNDA,GENERATION WHATSAPP,UMUGISHA…, aba basore byakomeje kubahira kuko ibihangano byabo byatangiye kwishimirwa noneho n’abantu bo hanze y’igihugu cyacy cy’Urwanda byatumye SAVIO AKA MAJOR ahitamo kwagura umuziki we aho indirimbo zagiye zagiye zica kumaradio amwe n’amwe yo hanze nka WALSALL RADIO(UK),O2 RADIO(FRANCE) CIUT(CANADA) naho zigakundirwa ko zinogeye amatwi.
Afro5 iganira n’uyu muhanzi yatubwiye ko n’ubwo agerageza gukora ibi byose ariko haracyarimo imbogamizi kuko umuziki w’umwimerere urahenda kuko bisaba n’ibicurangisho bihenze ni mugihe we yirya akimara kugirango abagezeho ibyo bihangano, kuba ntabitaramo byishyura neza biraboneka, Kuba izondirimbo zitarasakara ngo zicurangwe henshi abakunzi b’umuziki mu RWANDA bazumve ni mugihe hari n’abapresenter bazirengagiza kubw’ubunyamwuga buke.
Arasaba abakunzi b’umuziki kujya kuri youtube bakunva izo ndirimbo bakanakanda subscribe ndetse bakazisangiza n’abandi,aba presenter bafite uruhare rwo kugeza umuziki kuri Rubanda kutirengagiza iyo mpano n’ubutumwa burimo bakabigeza kubabakurikira.
Yasoje avuga ko n’ubwo hari ibicantege byinshi muri iki kibuga ngo ntazigera acika intege kuko umuziki ari impano ye,ati”nanone kuba hari abakunda izo ndirimbo hirya no hino batamuzi bimwongerera imbaraga, kuba uburyohe bw’indirimbo akora burushaho kwiyongera ndetse n’uburambe mu muziki bukiyongera ibi byose bituma azakomeza kuko ahazaza abona ari heza.