
Umugore ukomoka muri Zimbabwe witwa Mary Rukobo ari mu maboko ya polisi ahitwa Muzokomba, nyuma yo gukubita umwana we w’imyaka6 ibuye rinini cyane ku mutwe.
Ibi byabereye ahitwa Mashangana Village, Buhera.
Abatangabuhamya bavugana n’itangazamakuru bavuze ko ibi byose byatangiye ubwo uyu mugore yari murugo n’umwana we bari mu kiganiro ariko akenshi kibandaga kuri imwe mu mirongo ya bibiliya aha bvarimo gusoma zaburi ya 137 umurongo wa9 ariko umwana yari yasomye uyu murongo atahereye ku mutwe bityo rero ubusobanuro basa nkaho batabwumikanyeho umwe avuga ibye n’undi ibye ngo bituma nyina arakara yegura ibuye ryari hafaho aba arikubise wa mwana mu mutwe umwana yikubita hasi.