Mugihe cyo kubana umugore n’umugabo bagirana isezerano hagati yabo ko bazabana ubuziraherezo haba mu bibi no mu byiza gusa rimwe na rimwe hari igihe biba ngombwa ko batandukana ariko bitewe n’umwe muri bo cg se bose bakabigiramo uruhare ibi bikaba byaterwa n’urukundo rwagabanyutse hagati yabo.
Umugore utwite ubundi yakabaye mu gihe cye cyo kwitabwaho n’umugabo kubera ko baba bateganya ko bagiye kwagura umuryango cyane ko ubundi akenshi nicyo kiba cyitezwe cg se kinakenewe cyane nyuma yo kubana kurusha gukora imibonanao mpuza bitsina,ariko akenshi umugore utwite akunda kutegerana n’umugabo kenshi biba bisaba kwitonda.
Nkuko twabivuze hejuru izi ni zimwe mu mpamvu zituma umugabo ashobora guca inyuma umugore we mu gihe atwite.
1. Iyo umugore atwite imibonano iragabanyuka kuko akenshi ntabyo aba yiyumvamo kuko aba afite intege nke bityo ntabe yaryoshya imibonano nkuko byahoze umugabo aba akwiriye kubyakira kuko si ibintu biba bizahoraho ariko bamwe siko babyumva ngo babyemere akenshi bahita batangira kujya gushaka abakunzi babo ba cyera cg se bagashaka ubundi buryo.
2.Abagore batwite akenshi ntabwo baba bagifite uburanga busamaje kubera ko ntibaba bacyambara utwenda bakoreshaga mbere mbega ibijyanye n’ubwiza akenshi baba batakiyitaho nkuko bikwiye bityo uko bagaragara uko inda igenda ikura buri munsi bikaba byatuma abagabo babahunga.
3.Abagore batwite akenshi biba bigoranye kuba bafata abagabo babo mugihe babaca inyuma kubera imbaraga nke ibi bikaba byaha amahirwe umugabo yo guhura n’undi bajyaga baganira cyane ko umugore ibi ntabwo biba bikiri mu bitekerezo bye, we aba yitaye k’umwana uri munda.
4.Iyo umugabo afite umugore utwite akenshi yitwaza ko ashaka kureka umugore we ngo aruhuke ibi nabyo biba biganisha kuguca inyuma umugore we, akenshi abagabo bashaka bifuza gukomeza kuryoshya n’ubwo kubaka umuryango biba bikenewe niyo mpamvu bamwe na bamwe baba bifuza gusubira mubuzima bwabo bwa cyera.
5.abagabo iyo umugore atwite akenshi bagira ubwoba bwinshingano bazagira ku mwana mugihe azaba yavutse bityo bagashaka ngo baryoshye hakiri kare kuko baba batekereza ko bizabagora gusa IBI NTIBIKORWA N’ABAGABO BOSE.
sura afro5 tv kuri youtube umenye andi makuru
kora subscribe uciye kuri iyi video
\\\\