Niba wifuza umufasha w’igihe kirekire birasaba ko umuhitamo witonze kandi ugakoresha ubwenge bwinshi icy’ingenzi nukureba nibura niba yaba yujuje bimwe muri ibi niba ntabyo afite mureke.

Gushaka ni umwanzuro udasanzwe mu buzima kuko bishobora kuvamo agakino katari keza mugihe utahitanyemo ubwenge uwo muzabana bityo bikaba byarangira ubanye n’uwo utifuje ari nayo mpamvu uru rugo rutaramba kuko biteza amakimbirane.
1.Umukobwa ukunda kubeshya
Nuramuka ubonye akageso ko kubeshya k’umukobwa mukunda uzahite uhagarika urwo rukundo kuko nuramuka umushatse nawe uzahora ubeshywa ubuzima bwawe bwose,
2.UMUKOBWA UKUNDA IBINTU CYANE KURUSHA ABANTU
Ntacyo ubusanzwe bitwaye gukunda ibintu kuko nibyo bidufashije kuba kuri iyi si ariko hari urengera ukabona ko ntagarurio agifite kuko niba umukobwa burigihe ahora agusaba impano,kumusohokana,kumutwara kumugurira utuntu dutandukanye ushatse watangira ukibaza amaherezo y’urukundo rwanyu akndi akenshi aboneka cyane iyo agukeneye ariko wowe akenshi iyo umushaka we akakubwira ko atarahuguka.
3.Umukobwa utubaha
Nusohokana umukunzi wawe uzanarebe ukuntu yitwara mu bandi aho muri niba yubaha cg bikaba ari inzozi mu buzima bwe kuko nawe niwowe uzaba utahiwe ahazaza kuko ukwiriye gushaka umukobwa uzakubaha akakubahira umuryango n’inshuti.
Umukobwa umeze gutya iteka birangira ubuzima bwawe abutwaye habi,,ahora agutesha umutwe akwandikira ubutumwa bugufi anaguhamagara buri kanya ashaka kukwereka ko atizeye ibyo urimo n'[aho uria,akenshi ntabwo aba ashaka ko wagira inshuti mudahuje igitsina.
5.umukobwa uhorana umushiha
Umukobwa uhora arakazwa nibibonetse byose utagira imikino biba byiza iyo umuhunze kuko usanga akenshi biterwa nahahise he cg akaba afite indi mpamvu ,umugore umeze gutya aba agoranye guhuza na