
Iki cyemezo cyamaze kwemezwa ko kigomba gushyirwa mu bikorwa vuba nyuma y’uko Angola igerageje guhuza impande z’abatavuga rumwe muri Congo ubwo ni ukuvuga igihugu cya Congo na M23 ariko bikananirana,izi ngabo zigiye kuza ziyongera ku zindi zihagarariye Africa y’iburasirazuba nazo zari zagiyeyo mu buryo bwo kugarura amahoro muri Congo no mukarere k’ibiyaga bigari muri rusange,gusa tubibutsa ko iz’Urwanda zo zitegeze zemererwa na leta ya kinshasa gukandagira ku butaka bwa Congo nyuma yo gushinjwa ko baba bafasha uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda.
Umuryango w’abibumbye [UN] uvuga ko abarenga ibihumbi magana tatu 300,000 bahunze ingo zabo mukwezi gushize aha ni muntara ya Kivu y’amajyaruguru bikaba bikomeje guteza impagarara abatuye mu duce iyi mirwano iherereyemo.
Benshi mubasesenguzi bavuga ko iyi ntambara yaba igiye gukomera kurusha uko tubikeka kuko ngo si ubwambere muri kivu ya ruguru habereye intambara ikomeye kuko no mu myaka 20 ishize higeze kuba intambara ihuriwemo n’ibihugu birenga 8 yatumye abantu benshi bababara.
Urwanda rushinja Congo gucumbikira abasize baruhekuye muri 94 aho bakoze amarorerwa yo kwibasira abatutsi bakabica urwagashinyaguro ndetse no gusahura ubu bakaba bibereye muri congo haba mu mashyamba no muri leta,gusa ibi byose n’ubwo bikomeza kuvugwa umunsi ku munsi Congo ibirenza ingohe.
Amahanga ahera kuri ibi avuga ko Urwanda ariyo mpamvu rwaba rufasha M23 ariko ntabimenyetso bifatika bafite kuko iyi ntambara irwanwa hagati y’abanyekongo ubwabo aho iki gihugu gishinjwa nabamwe mubaturage bacyo kubangamira mu buryo bweruye abanyekongo bavuga ikinyarwanda.
SOURCE BBC