
Umugore witwa Evarline Okello ari mu marira menshi nyuma yo gutanga amafaranga yumurengera kandi yinguzanyo kugirango asengerwe na pasteur
Atuye ahitwa Kibera agace gatuwemo n’abantu benshi cyane kari mu mujyi wa Nairobi,aha ni mu murwa mukuru wa Kenya akaba ari umubyeyi w’abana 4
Okello ubwo yavuganaga kuri telefone n’umunyamakuru wa bbc wo mu ishami ry’icyogereza ukorera nairobi yamubwiye ko yari amaze amezi menshi adakoza agafaranga mu ntoki” yamubwiye kandi ko ubwo yumvaga amakuru ajyanye n’umukozi w’Imana usenga ubuzima bugahinduka yifuje guhura nawe.
Ati”ubwo twahuraga bwa mbere yahise ansaba gutanga ituro rihwanye na $115 bityo nagiye kuyaguza inshuti kuko njye ntayo nari mfite gusa icyo nari nabwiwe ni uko nyuma yo gusengerwa nubundi amafaranga yari kugaruka ndetse yaniyongereye mugihe kitarenze icyumweru kuko uyu mukozi w’Imana ngo afite imbaraga zidasanzwe.

Kubera inzara imaze iminsi ku isi abantu benshi babwirwa ko Imana itifuza ko baguma mu bukene bigatuma basabwa ngo gukora icyo bita gutera urubuto kugira ngo bishyurire ibitangaza bigiye kubabaho kugeza n’ubwo baguza amafaranga yo gutwara kuri abo bakozi b’Imana,kugirango ngo babasengere maze Imana irebe kwihangana kwabo ubundi ibahe ubukire,ubuzima nibindi byiza byinshi mbega bizaze byikubye inshuro nyinshi cyane ibyo batanze.
Ibi bita ubutumwa bwiza bufite inkomoko muri america aho byatangiye kumenyekana cyane hafi yo mu kinyejana cya 20 mu mwaka wa 1970s bisatira mu mwaka wa 1980s aba Pasteur bo muri Nigeria bagiye muri USA kwiga neza aya masomo bityo mu mwaka wa 2000 nibwo byatangiye gukwira mubihugu bya Africa,barangajwe imbere n’umuvugabutumwa w’umunyamerika witwa Reinhard Bonnke, uyu yabonye abayoboke benshi cyane mu mjyi wa LAGOS na NAIROBI. Imbaga yabakomeje kubyinjiramo yiyongera umunsi ku munsi.

Ibi kandi bayabaye k’umunyakenya witwa Opili ubwo nawe yagirwaga inama yo kujya kurusengero ngo asengerwe kuburyo akazi ke kagira umutekano ntazagakurweho ariko abanje kugira icyo atanga nkituro buri cyumweru kuburyo ngo mu mezi 3 nibura yagombaga kuba amaze gutanga $280 nawe rero byatumye akubita inzu ibipfunsi ayahiga bukware aho yatekerezaga hose.
Ati”nizeye ibyo nabwiwe na Pasteur byose ko nari mfite ubushobozi bwo kurinda akazi kanjye bityo sinigeze ntinya kuguza amafaranga kuko numvaga nzayishyura ideni mu buryo bworoshye.”

Rimwe na rimwe nabaga niyicariye ntuje ndimo nko kwiruhukira nitekerezaho nkabona umwe mubo mfitiye ideni arampamagaye anyishyuza kandi nta mafaranga yo kubishyura mfite, byatumaga mpita ngira ubwoba bwibiri bukurikireho ko atari byiza nko kugirirwa nabi cg se gutwarwa kuri police.Gusa nyuma naje kubona umuntu umfasha kwishyura.
”Nizera Imana ariko ngomba no kubigendamo nitonze
Sinavuga ko urusengero ari rubi ahubwo aba pasteur nibo bakora nabi aho baba babizi neza ko bamwe mu bayoboke babo bafite ubukene bakabashuka kugeza naho babashyira mu madeni.