Nkuko mubizi gukora imibonano mpuzabitsina ni igikorwa gikenerwa cyane ku bantu bubatse ingo ni imwe mu nkingi nkuru zifasha kubaka umuryango ibi nanone bishobora gutuma ugira uruhererekane rw’amarangamutima adasanzwe kubera ibyishimo bitewe n’imibonano gusa kudakora imibonano bishobora kubaho bitewe n’umuntu we ubwe cg se bigaterwa n’izindi mpamvu zitandukanye zitamuturutseho.
IBI NI BIMWE MU BIBAZO WAHURA NABYO MUGIHE WABA WAHAGARITSE GUKORA IMIBONANO
Ushobora kurwara umutima
Burya akenshi ibice byose bigize umubiri w’umuntu bifatanya ububabare cg ibyishimo bityo rero iyo ibice bigize umutima w’umuntu byishimye ubwo n’igitsina cyawe cyiza muri uwo mujyo w’ibyishimo bikaba mpa nguhe,hano rero impamvu iroroshye iranumvikana imibonano ituma amaraso atembera neza mu mubiri bitewe n’imbaraga umuntu aba yakoresheje bikaba byatuma umutima ukora neza.Abahanga bavuga ko nibura umugabo wakoze imibonano mpuzabitsina inshuro 2 mucyumweru bigabanya kuba yarwara umutioma nibura 1/2.
Bitanga amahirwe menshi yo kwandura kanseri ya porositate
Abagabo bakunda gukora imibonano mpuzabitsina bifite aho bihuriye cyane no kubafasha kutandura kanseri ya porositate ndetse kurwego rwo hejuru nkuko ubushakashatsi bubigaragaza iyo urangije kenshi bituma umubiri urema uburyo bwo kurinda porositate mugihe cyo kurangiza bikanagabanya indwara zimwe na zimwe zishobora gufata mumyanya ndangagitsina ariko nanone ibi bigomba gukorwa habayeho uburyo kwirinda mugihe uwo mugiye gukora imibonano waba utamwizeye.
Bigabanya ubudahangarwa bw’umubiri
Abashakashatsi bagaragaza ko kudakora imbonano mpuzabitsina bituma umubiri ucika intege mu buryo bwo kubaka ubudahangarwa bwawo ndetse ngo akenshi ubwirinzi kubera ko buba bwagabanutse bikaba byatera nk’indwara y’ibicurane.
Bigabanya imbaraga mugikorwa cy’imibonano
Iyo ugabanyije gukora imibonano mpuzabitsina hagashira igihe bituma umubiri ugenda ucika intege bityo mugihe waba wongeye kubikora bigatuma bitagenda neza kubera ko umubiri uba waracitse intege imitsi itanga imbaraga ku gitsina cy’umugabo iba itagikora neza yarasinziriye ibi nabyo bikaba byagusenyera urugo
Umunaniro
Agahinda gakabije
Umuvuduko w’amaraso
Uburwayi bwo mu mutwe
Kuba utumvikana n’uwo mwashakanye
Kutagira imisemburo ihagije mu mubiri
Kutigirira icyizere mu gihe cy’imibonano
Kutagira ubushake
Kuba igitsina kidakora neza
- Mugihe waba ufite iki kibazo ugomba kurya ibiryo bigufasha gutuma imisemburo yiyongera mu mubiri,gukora imyitozo ngorora mubiri,gushaka abajyanama basobanukiwe iby’imirire bakagufasha kuguhitiramo ibiryo bijyanye n’ikibazo ufite bigatuma ugira ubuzima buzira umuze maze igikorwa cyawe kikaba cyagenda neza urugo rugakomera.
AMAHIRWE MASA KUBASHAKANYE!!!!!!!!!!!!!!!!!